MUKANKUSI DELPHINE ARASHIMIRA LETA NYUMA YO GUSHYIKIRIZWA ICUMBI YUBAKIWE.

 

Remera: MUKANKUSI delphine, umuturage wo mu Kagari ka Bugera, Umurenge wa Remera arashimira Leta y’u Rwanda yamwubakiye inzu nshya igezweho ndetse ikanamuha inka, mu rwego rwo guteza imbere imibereho ye nyuma yo kuba yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mubyeyi wari usanzwe atuye mu nzu ishaje idafite umutekano, avuga ko yari yaracitse intege kubera ubuzima bubi yari abayemo, ariko ubu abonye icyizere cy’ejo hazaza.

Mu magambo ye yuzuye ibyishimo, MUKANKUSI Delphine yagize ati:
"Nari maze imyaka myinshi ntuye mu nzu ishaje, ntagira amatungo cyangwa ikizere cy’uko nzagira ubuzima bwiza. Ariko uyu munsi Leta yambereye umubyeyi. Inzu nahawe ni nziza, mfite aho ndyama heza. Ndashimira byimazeyo Leta n’abayobozi bose ku rukundo n’ubwitange batugaragariza."

Iki gikorwa cyo kumushyikiriza inzu cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, wahamije ko gufasha abaturage batishoboye ari inshingano za Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Yagize ati: "Uyu munsi twishimiye gushyikiriza Uwamariya Chantal inzu igezweho, yubatse mu buryo burambye, ndetse tunamuha inka izamufasha kubona amata no kwiteza imbere. Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko Leta yita ku baturage bayo, cyane cyane abafite amateka akomeye nk’abacitse ku icumu. Turasaba uyu mubyeyi gukomeza kubungabunga ibyo yahawe, agaharanira kwiyubaka no gukomeza kwiyubakira ejo hazaza heza."

Abaturage baturiye Mukankusi Delphine na bo bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa cy’uko mugenzi wabo abonye inzu nziza bityo n’umutekano we ukaba wiyongeye.

Back