UWIMBABAZI Chantal wabagaho mu buzima bumugoye yashyikirijwe inzu yubakiwe.

UWIMBABAZI CHANTAL WABAGAHO MU BUZIMA BUMUGOYE YASHYIKIRIJWE INZU YUBAKIWE.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 28.05.2024 Uwimbabazi Chatal ufite imyaka 18 y’amavuko yashyikirijwe inzu yubakiwe n’Akarere ka Ngoma kubufatanye n’impuzamatorero ya Gikirisitu (Light to the Nation) mu rwego rwo kumufasha kuba ahantu heza. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie wari kumwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Iyi nzu yahawe Chantal igizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro,igikoni, aho kogera hamwe n’ubwiherero azajya akoresha mu rwego rwo kwimakaza isuku n’isukura mu bagize uyu muryango. Uwimababazi yagenewe n’ibikoresho birimo ibiryo binyuranye azifashisha mugihe cy'Amezi 4, ibikoresho by’isuku hamwe n’amafaranga azakomeza kwifashisha yunganira ibyo yagenewe.

Uwimababazi Chantal yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repuburika kubyiza yamugejejeho avugako byamurenze, ati: “Ntabwo ku myaka yanjye nari mfite ubushobozi bwo kwiyubakira inzi nziza nk’iyi ndashimira Umukuru w’igihugu uhora atekereza abantu nkatwe b’amikoro make mu byukuri ubuzima ntabwo bwari bunyoroheye ntarabona iyi nzu kuko nabagaho nsembera mbese ndara aho bwije ngeze”.

Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yavuze ko Leta y’u Rwanda irajwe ishinga no gushyigikira abanyarwanda bose kugirango babone imibereho myiza ashimangira ko ubuyobozi buzakomeza kwita ku mibereho no gushyigikira iterambere  ry’abaturage bose kuko nta n’umwe ugomba gusigara inyuma mu iterambere.

Back