Visi Meya yasabye urubyiruko kugira intego no kwirinda ingeso mbi

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwigira ku ndangagaciro zigamije kubafasha kubaka ubushobozi bwo kwigirira icyizere n’imbaraga mu gutegura neza ejo hazaza, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Kanama 2025, muri Diyosize ya Kibungo hatangijwe ihuriro ry’urubyiruko ribera muri Paruwasi ya Zaza.

Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 500, ryatangiye ku mugaragaro mu gitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo, Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU, wasabye urubyiruko kugira urukundo rufite intego no gukora amahitamo meza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, Visi Meya w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, yabibukije ko kugira intego ari urufunguzo rwo kugera ku byiza bifatika mu buzima, abasaba guharanira kuba indashyikirwa mu byo bakora byose, bakirinda ingeso mbi zibatesha agaciro.

Yagize ati: “Urubyiruko rukwiye gukura rwihaye intego, rukagira umurongo ngenderwaho ubarinda gutwarwa n’ibishuko. Iyo ufite intego, ushyira imbere umurimo, ukirinda ingeso mbi, uba wigiriye icyerekezo kandi uba ugirira akamaro igihugu cyawe.”

Visi Meya yongeyeho ko ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buzakomeza guharanira guteza imbere urubyiruko binyuze mu mahirwe atandukanye y’ishoramari, uburezi n’imishinga y’iterambere.

Ihuriro ry’urubyiruko rya Diyosezi ya Kibungo rizamara iminsi itatu, rikazibanda ku nyigisho z’ubuzima bwiza, imibanire myiza, indangagaciro z’urukundo n’ubumwe, ndetse no guhindura imyumvire hagamijwe kubaka urubyiruko rufite intego n’icyerekezo.

Back